Inkuba n'igikeri (1) :

Nkuba yibereye aho agatura mu ijuru, Gikeli akaba mu nsi. Gikeli yagenda akagenda asimbuka. Nkuba akibera hejuru agakubita hilya no hino.

Umunsi umwe aza gukubita ajya hasi, asanga Gikeli yarubatse, arasakara, afite urugo rukomeye. Nkuba abaza Gikeli ati:«ese Gikeli, ko wubatse utya, wowe usakaza iki, ubwatsi ubukura he ? Ubutemesha iki ?»

Gikeli ati «mfite umuhoro wanjye ngomba gusakara inzu yanjye simvirwe.»Nkuba ati «nanjye rero ndi umukene, untize uwo muhoro wawe nitemere ubwatsi njyane ku ijuru, njye kwisakarira inzu. Umugore n'abana ntibagira aho bicara.»

Cyakora Gikeri abyumva vuba, abaza Nkuba ati:«ese Nkuba ndaguha umuhoro wahjye nzawushyikirizwe n'iki, ko ureba ntagira amaguru ?.»

Nkuba ati «nzawuzana vuba.» Gikeli ahereza Nkuba umuhoro, aragenda atema ubwatsi.

Ariko ubwo Nkuba yatemaga ubwatsi, Gikeri yaribwiraga ati «ndabizi, Nkuba ni umuntu ugira amahane, kandi ntazongera kugera ino ubwo ashyikiriye umuhoro wanjye.» Gikeri aranyaruka yigira mu kiba cy'ubwatsi.

Nkuba akubita ubwatsi abugeza mu ijuru, abutura ku kibero cy'inzu iwe.

Umugore ati «ese noneho ubu bwatsi ubukuye he ?» Undi ati « wa mugore we ceceka. Ibintu mbonye ntibigira uko bisa.

Nahuye n'umugabo Gikeri ampereza uyu muhoro, ariko nzarebe aka Gikeri na Nkuba. Ntabwo rwose uyu muhoro nzawumusubiza.

Reka njye nitemera ubwatsi, nisakarize inzu, ntabwo Gikeli azagera ino».

Umugore ati «uzaba umuhemukiye cyane.» Undi ati «reka da, Ntabwo namuhemukira.» Nkuba akajya aca ubwatsi, arasakara, amererwa neza.

Gikeri aranyaruka yitura mu kibero cy'inzu, noneho Nkuba akibwira ngo ntabwo ibyo avuga Gikeri abyumva. Gikeri yibera ahongaho, iminsi munani basezeranye igeze,

Gikeri aranyaruka ajya mu irembo kwa Nkuba. Arakorora. Yemwe abo kwa Nkuba?

Nkuba ati «yee! Nimwumve abo bantu ! » Ati «sinzi umpamagaye.» Gikeri arakorora. «Erega ni jye Gikeri. Umuhoro wanjye warawutindanye, none nali nje kuwureba.»..../....

Ibijkurikira murabisanga kuri paji (page) Inkuba n'igikeri (2) ......